URUZINDUKO RWA MINISTRE W'UBUZIMA KU BITARO BYA KABGAYI

Ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin NSANZIMANA arikumwe n’abayobozi bo mu IMBUTO FONDATION, RBC n’Akarere ka Muhanga basuye Ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Kabgayi.

Mbere yo kuganira n’abakozi bahagarariye abandi, babanje gutemberezwa inyubako nshya igenewe Ababyeyi n’Abana “WOMEN AND CHILDREN WING” yubatswe ku bufatanye hagati ya Diyosezi Gatorika ya Kabgayi, Minisiteri y’Ubuzima n’Imbuto Fondation.

“Minisitiri w’Ubuzima arimo gutembera mu nyubako nshya yagenewe ababyeyi n’abana mu Bitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya Kabgayi”

Ibiganiro byibanze ku mitangire ya serivisi n’imibereho myiza y’abakozi bo kwa muganga.    Minisitiri w’Ubuzima yatangiye ashimira abakozi bo ku Bitaro bya Kabgayi kubera ubwitange, amasaha y’ikirenga n’umurava bagaragaza mu kazi bakora buri munsi, ababwira ko Minisiteri y’ubuzima ndetse na Guverinoma muri rusange izirikana abakozi bo kwa muganga. Aha yakomeje ababwira gahunda ya “GIRA IWAWE” iri muri “MUGANGA SACCO” ijyanye no gutanga inguzanyo igera kuri miliyoni mirongo ine (40.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda ku bakozi bo kwa muganga kugirango babashe kwiyubakira inzu. Bazajya bunguka 10%.

Minisitiri w’Ubuzima kandi yavuze ku mavugurura anyuranye arimo gukorwa arimo kongera abakozi aho bakewe, kuvugurura tariff ikajyana n’ibikorwa ku rwego rwabyo, imishahara y’abakozi….

“Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin NSANZIMANA arimo kuganira n’abakozi bahagarariye abandi mu Bitaro byigisha byo ku rwego rwa kabiri bya Kabgayi.

AMAFOTO