IKIGO NDERABUZIMA CYA MUSHISHIRO CYATASHYE IBITARO BY’ABABYEYI IFITE AGACIRO KA KAYINGAYINGA MIRIYONI 150 Z’AMAFARANGA Y’URWANDA.

IKIGO NDERABUZIMA CYA MUSHISHIRO CYATASHYE IBITARO BY’ABABYEYI IFITE AGACIRO KA KAYINGAYINGA MIRIYONI 150 Z’AMAFARANGA Y’URWANDA.

                                                             Inzu y’ababyeyi yatashywe

 Tariki ya 12 Gicurasi 2023 Ikigo Nderabuzima cya Mushishiro mu karere ka  Muhanga, hatashywe ibitaro by’ababyeyi byubatswe na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ku bufatanye na MANUS NIDAS n'ababikira b’Abavisitations.Iyi nzu yatwaye akayabo k’amafaranga ayingayinga miliyoni 150 ubariyemo n’ibikoresho,ikaba ishobora kwakira ababyeyi 30.

                                      Itahwa ry’inzu y’ababyeyi ba Mushishiro

Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari Padiri MUTABAZI Innocent,umuyobozi wa CARITAS ya Diyosezi ya Kabgayi waje ahagarariye Umwepiscopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Hari kandi kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro, Abahagarariye inzego z’umutekano mu murenge wa Mushishiro, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushishiro akaba na Perezida wa Comité de Santé y’icyo kigo Nderabuzima. Kubaka iyi nzu y’Ababyeyi biri muri gahunda ya Leta ijyanye no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

.

                   Abashyitsi bitabiriye igikorwa cyo gutaha iyi nzu y’ababyeyi

Mu butumwa bwatanzwe harimo ko servisi ihabwa ababyeyi baje kubyara yaba nziza nk'iyi nyubako. Padiri Mutabazi ati Kiliziya yigisha gusigasira ubuzima, ati : Aha hazavukira benshi bizihiye Imana, bazakora byinshi kandi byiza”.

Madame MUKAYIBANDA Prisca Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Mushishisho

Madame Prisca MUKAYIBANDA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro yashimye ubufatanye n’imikoranire hagati ya Kiliziya n’inzego zibanze mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ati :“Diyosezi ya Kabgayi idufasha kwesa imihigo”.  Yashimye na none umurimo ukomeye ukorwa n’abajyanama b’ubuzima.                                                          

Dr MUVUNYI Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi yasabye abavura kutinubira amasaha y'akazi yemerera ikigo Nderabuzima ko Ibitaro bya kabgayi bizagerageza kongera inshuro abaganga bazajya bajya gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi. rwo kongera ababyaza bazakorera muri iyi nyubako kuko abahari ari bake ugereranyije n’akazi kazaba gahari. Yasabye abaturage ba Mushishiro kwirinda ba magendu no kwivuza hakiri kare.          

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima Sr yagarangaje Icyifuzo cy’uko ababyaza bakwiyongera bakagera kuri batanu kugirango iyi maternite ibashe kubyazwa umusaruro uko bisanzwe. Muri urwo rwego Madame Prisca MUKAYIBANDA na Dr MUVUNYI Jean Baptiste bemeye ubuvugizi mu nzego zifite ububasha bwo kugira icyo babikoraho. Ikigo Nderabuzima cya Mushishiro cyubatswe mu 1959, ubu gifite abakozi 26 bagatanga serivisi zose zitangwa mu Kigo Nderabuzima, kikaba kiri mu maboko y’ababikira b’Abavisitations.