ABASENATERI BASUYE IBITARO BYA KABGAYI

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gicurasi 2023, Senateri Habiyakare Francois na Senateri Kanziza Epiphanie basuye Ibitaro bya Kabgayi bihererye mu Karere ka Muhanga, mu rwego kurebera hamwe uko abafite ubumuga bahabwa serivisi , imbogamizi zihari n’ingamba zo kurushaho kunonza iby’iyo servisi ihabwa abafite ubumuga.

Mu ncamake, Umuyobozi ushinzwe Abaganga n’abakozi bafite aho bahurira n’ibikorwa by’ubuvuzi Dr Richard ARINITWE yagaragaje ishusho y’uburyo abafite ubumuga bakirwa ku Bitaro bya Kabgayi cyane cyane mu Maso mu Bugororangingo n’aho bakurikiranira ubuzima bwo mu mutwe. Ati: “Kimwe n’abandi bakeneye ubufasha tubaheraho, abatabasha kugenda bagashakirwa igare cyangwa brancard.                                                  Abatavuga batanumva bashakirwa uzi ururimi rw’amarenga naho abatabona bitabwaho by’umwihariko n’uwakira abarwayi. Iyo nta wamuherekeje kandi arembye abashinzwe kwakira abarwayi baramurandata.”

 Dr Richard ARINITWE aha ikaze abasenateri.

Ku bijyanye n’ibikoresho n’imiti hagaragajwe ko ibyibanze bihari ariko bikwiye kongerwa. Hagaragajwe ko imiti y’abarwayi bo mu mutwe ikunze kuba mike mu Kigo Ibitaro bya bya Leta bihahiramo imiti n’inzira zo kuyishakira muri Pharmacie zigenga bigoranye.

Muri rusange kandi ibitaro byagaragaje ko abakozi bita ku bafite ubumuga ari bake cyane bigatuma badahabwa serivisi uko bikwiye. Nko mu Bugororangingo umurwayi wagombye kuvurwa buri munsi hari igihe bamushyira kuri gahunda y’icyumweru kubera abakozi bacye.

Abasenateri basuye service y'ubugororangingo.

Kubera ko Ibitaro bya kabgayi byubatswe kera, hari inyubako zidafite inzira z’abafite ubumuga. Icyo kibazo kizakemuka mu nyubako nshyashya zirimo kubakwa i Kabgayi.

Insimburangingo n’inyunganirangingo ziboneka bigoranye, ku bufatanye n’inzego zinyuranye biri mu bizitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Abakozi bo mu bugororangingo bifuje ko iyo serivisi yagera no mu bigo Nderabuzima bityo abarwayi ba kure bakoroherwa ku bijyanye n’ingendo kandi bagakurikiranwa uko bikwiye. Kuri iyo ngingo ndetse n’ijyanye n’ibura ry’imiti y’abarwayi bo mu mutwe,Abasenateri bijeje Ibitaro ubuvugizi.

Aba Basenateri bari baje muri gahunda ya Sena yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu guteza imbere uburezi n’ubuvuzi by’abafite ubumuga iteganyijwe muri Gicurasi 2023.

Abasenateri bari kumwe na v/mayor barimo gusura Ibitaro.